APR FC yihereranye Vision FC na Marines FC mu mikino ya gicuti

APR FC yatsinze Vision FC ibitego 4-0 na Marines FC 3-0 mu mikino ibiri ya gicuti yabereye i Shyorongi ku Cyumweru.

Iyi mikino yahuje aya makipe yari mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino, by’umwihariko APR FC yo ikaba izakina na AS Kigali umukino wa Super Coupe uteganyijwe tariki ya 14 Kanama.

Umukino wa mbere wa gicuti wabaye mu gitondo ni uwo APR FC yatsinzemo Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ibitego 4-0 byinjijwe na Rwabuhihi Aimé Placide, Mbonyumwami Taib, Kwitonda Alain na Uwiduhaye Aboubakar.

Ku gicamunsi, Ikipe y’Ingabo yakinnye undi mukino wa gicuti na Marines FC yatsinze ibitego 3-0 byinjijwe na Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo