Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC mu kibuga hagati, ni umukinnyi mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri iri imbere nubwo yifuzwaga cyane na Rayon Sports.
APR FC yasinyishije uyu mukinnyi ukomoka i Musanze kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi bwabayeho ku wa Kane.
Rayon Sports ni yo yari imaze iminsi mu biganiro na Musanze FC kuri uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro, ariko ntihabayeho kumvikana ku kugura amasezerano y’imyaka ibiri yari agifite muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.
Nkundimana w’imyaka 20, uvuka mu Byangabo, yari amaze imyaka itatu muri Musanze FC ndetse mu mwaka ushize w’imikino ni bwo yari yongeye gusinya indi myaka ibiri.
Rayon Sports yahaga Musanze FC miliyoni 10 Frw, ariko yo ikifuza ko ihabwa miliyoni 15 Frw.
APR FC ni yo byarangiye yegukanye uyu mukinnyi ugomba kuzahanganira umwanya n’abakinnyi benshi ba APR FC barimo Nsengiyumva I’rshad, Nsanzimfura Keddy, Mugisha Bonheur na Ruboneka Bosco.
Nkundimana yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya iyi Kipe y’Ingabo iheruka kugura, barimo Ishimwe Fiston wavuye muri Marines FC, Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bavuye muri AS Kigali, Mbonyumwami Taibu wavuye muri Espoir FC, Uwiduhaye Abouba wavuye muri Police FC ndetse na Niyigena Clément wavuye muri Rayon Sports.
/B_ART_COM>