APR FC yatsinzwe na Djoliba igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cya CAF Connfederation Cup wabereye kuri Stade Modibo Keita de Bamako.
Umukino watangiye amakipe yombi asa nayigana buri wese ashaka kubanza kureba imikinire ya mugenzi we kuko umupira wakinirwaga hagati cyane, ariko Djoliba yaje kubona amahirwe ku munota wa 12 ibona penaliti, maze umunyezamu Kimenyi Yves ayikuramo binatuma amakipe yombi ajya kuruhuka nta kipe n’imwe irungurutse mu izamu rya mugenzi we.
Mu gice cya kabiri, Djoliba kigitangira yahise ibona uburyo bwiza ku munota wa 48, biturutse ku burangare bwa ba myugariro maze uwitwa Cheikh Niang abonera ikipe ye igitego, gusa ntibyaciye intege abasore ba Petrović n’ubwo bahize igitego byibura ngo bananganye bikanga, arinako abatoza bakoraga impinduka zitandukanye gusa birangira amahirwe abaye aya Djoliba yari mu rugo ibasha guhagarara ku gitego cyayo maze umukino urangira ari igtego 1-0.
APR FC ikaba igomba guhita igaruka mu Rwanda kugira ngo yitegure umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu minsi 10 iri imbere. APR ikaba iri bugere i Kigali uyu munsi ku wa kane saa sita na mirongo ine n’itanu z’ijoro 00H45. Ikipe izakomeza, izahura n’izaba yasezerewe muri 1/16 cya CAF Champions League binyuze muri tombora, mbere y’uko bagera mu matsinda.
Igitego Djoliba yatsinze niyo mpamba bazazana i Kigali mu mukino wo kwishyura












/B_ART_COM>