APR FC yatsinze US Monastir yangiwe igitego bigateza impaka (AMAFOTO)

Igitego cya Mugunga Yves mu gice cya mbere, cyafashije APR FC gutsinda US Monastirienne 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed wemerewe gutoza imikino Nyafurika ku nshuro ya mbere, yari yahisemo gukora impinduka, Kapiteni Manishimwe Djabel abanza hanze ndetse ntiyakoreshejwe kuri uyu mukino.

Niyigena Clément yafatanyaga na Buregeya Prince mu bwugarizi hagati, ku mpande hari Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude, bose bakiniraga imbere y’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre.

Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian bakinaga hagati mu gihe ubusatirizi bwayobowe na Mugunga Yves na Nshuti Innocent.

Ku ruhande rwa US Monastir, umutoza Darko Nović yari yitabaje Bechir Ben Said (c), Saleh Harabi, Ousmane Adama, Oumarou Youssouf, Houssem Tka, Anis Ben Hatira, Zied Aloui, Mohamed Bouraoui, Abdelkader Boutiche, Heykeur Chikhaoui na Mohamed Saghraoui.

APR FC yari nziza mu minota 15 ibanza, yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyinjijwe na Mugunga Yves n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri Omborenga Fitina ubanza gukorwaho na Nshuti Innocent n’umutwe.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yashoboraga kandi kubona ikindi gitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu wa US Monastir.

Niyigena Clément na we yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yakojejeho ivi uvuye kuri Mugunga Yves, ariko ufatwa neza n’umunyezamu Bechir Ben Said.

Iminota 45 yarangiye US Monastir idateye umupira ugana mu izamu mu gihe umwe ari we wageragejwe ugaca hejuru.

Iyi kipe yo muri Tunisia yihariye iminota 10 ya mbere mu gice cya kabiri ariko nta buryo bukomeye yabonye bugana mu izamu uretse umupira wavuyemo ikosa ryakorewe Ishimwe Jean Pierre.

Niyibizi Ramadhan wakinnye neza iburyo ku ruhande rwa APR FC, yatanze umupira washoboraga kuvamo igitego ku munota wa 56, ariko Mugunga Yves ashyizeho umutwe umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu.

Niyibizi yasimbuwe na Kwitonda Alain ’Bacca’ ku munota wa 65 mu gihe nyuma y’iminota ibiri, US Monastir na yo yakoze izindi mpinduka ebyiri zisanga imwe yari yakozwe mu gice cya mbere.

Nyuma yo kubona ko yatangiye kugarizwa cyane, Erradi Adil Mohammed yakoze izindi mpinduka, rutahizamu Nshuti Innocent asimburwa na Rwabuhihi Aimé Placide ukina hagati.

Ku munota wa 78, US Monastir yibwiraga ko yishyuriwe na Heykeur Chikhaoui ariko umusifuzi wo ku ruhande, Umurundi Kakunze Hervé agaragaza ko hari habayeho kurarira. Abanya-Tunisia bamaze iminota ibiri bagaragaza ko bibwe ndetse Oumarou Youssouf wari watanze umupira ahabwa ikarita y’umuhondo.

Iminota 90 n’indi itatu y’inyongera yarangiye nta bundi buryo bw’igitego bubonetse.

Ubwo umukino wari urangiye, abatoza n’abakinnyi ba US Monastir basagariye abasifuzi b’Abarundi kugira ngo babasobanuze uburyo babimye igitego binjije.

Abasifuzi bavuye mu kibuga barinzwe na polisi ishinzwe umutekano ku kibuga.

US Monastir izakira umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura na Al Ahly yo mu Misiri.

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo