Ikipe ya APR FC yatsinze Rutsiro 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022 kuri Stade Umuganda i Rubavu.
APR FC yashakga gutsinda kugira ngo yegere andi makipe ayiri imbere harimo umukeba Rayon Sports bagomba guhura ku munsi wa 14 wa Shampiyon.
Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye bwashoboraga kubyara igitego, byasabye gutegereza umunota nwa 43 kugirango Niyibizi Ramadhan yinjirize APR FC igitego cya mbere, ari na cyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri hagiye habaho impinduka ku bakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi, byanatumye umukino ugira ishusho nshya, aho amakipe yombi yarushijeho gusatirana ariko APR FC igakomeza kurusha ikipe ya Rutsiro FC.
Ku munota wa 63, Yannick Bizimana yinjije igitego cya kabiri cya APR FC.
Rutsiro FC yagerageje gushaka igitego cy’impozamarira ngo yuririreho ishake n’icyo kwishyura ariko byose birabura, umukino urangira bikiri ibitego 2-0.
Amanota atatu APR FC yakuye i Rubavu kuri Stade Umuganda yatumye ihita igira amanota 24, ayisubiza ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports, mu gihe AS Kigali ya kabiri ifite 27 naho Rayon Sports ya mbere by’agateganyo ikagira amanota 28.
APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/12/2022, mu mukino uhatse indi uzayihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
/B_ART_COM>