Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona (Primus National League) iminsi itanu mbere y’uko ihura na RS Berkane mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Wari umukino wo ku munsi wa 4 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu gihe APR FC yari imaze gukina imikino 2 yari ifite amanota atandatu iri ku mwanya wa 4 mu gihe Rayon Sports yari yayisuye yari ku mwanya wa 2 n’amanota arindwi nyuma y’imikino itatu.
Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports ni Hategekimana Bonheur mu izamu, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe JMV, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Yussef Rharb, Steve Elumanga na Essomba Willy Onana.
Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yabanje Ishimwe Jean Pierre mu izamu, Karera Hassan, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Aime Placide, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Kwizera Alain Bacca na Bizimana Yannick.
Byasabye abinjizaga abafana kuri stade gufunga urugi rwayo nyuma y’aho abafana babaye benshi bagasunika umuryango bashaka kwinjira ku ngufu.
Ku munota wa 4, Nishimwe Blaise yakiniye nabi Rwabuhihi Aime Placide, Ruzindana Nsoro aramwihanangiriza.
APR FC yarushaga Rayon Sports kwiharira umupira mu minota 15 ibanza y’umukino cyane binyuze ku mipira yacishwaga ku ruhande rw’iburyo bwayo ku mwanya wakinwagaho na Omborenga Fitina.
Rayon Sports yabonye igitego cyayo ku munota wa 18 nyuma yo guhererekanya umupira neza wavuye kuri Yussef Rharb wahaye Willy Essomba Onana umupira mwiza maze acenga umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre yinjiza umupira mu izamu ubwo ryari ribereye aho maze inshundura ziranyeganyega abafana ba Rayon Sports bari i Nyamirambo binaga mu bicu.
Ku munota wa 38, ni bwo APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ku ikosa ryakozwe na Nsengiyumva Isaac washatse guha umupira Ndizeye Samuel awihera ahubwo Mugisha Gilbert wawuteranye ingufu mu izamu rya Rayon Sports Bonheur arawugarura usanga Djabel Imanishimwe wari unyotewe cyane gutsinda maze awuboneza mu rushundura amakipe yombi anganya 1-1.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota ine gusa, Rayon Sports yahuzaguritse nyuma yo kwishyurwa igitego, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gutera ishoti rikomeye mu izamu inshundura ziranyeganyega maze igice cya mbere kirangira ari 2-1.
Igice cya kabiri kigitangira, Iranzi Jean Claude yasimbuye Muvandimwe JMV wagowe cyane na Omborenga mu gice cya kabiri ku buryo uruhande yakinagaho ari rwo rwari rwabaye nk’icyambu APR FC yambukiragaho isatira Rayon Sports.
APR FC na yo yasimbuje mu gice cya kabiri, ku munota wa 55 maze Byiringiro Lague ajya mu mwanya wa Mugisha Gilbert mu gihe Nsanzimfura Keddy we yinjiye mu kibuga asimbuye Kwitonda Alain Bacca.
Nishimwe Blaise yasimbuwe na Suleiman Sanogo ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe ku munota wa 78 Ishimwe Annicet we yagiyemo mu mwanya wa Djabel Manishimwe wayoboraga bagenzi be mu kibuga nka kapiteni akaba yari yanatsinze igitego cya 2 cya APR FC mu gice cya mbere.
Nubwo Rayon Sports yarushije APR FC mu gice cya kabiri nk’ikipe yashakaga kwishyura ntabwo iki gice cya kabiri cyakinanywe ingufu nk’izo mu gice cya mbere ndetse nta n’uburyo bwinshi bw’igitego bwabonetse uretse nk’ishoti ryo ku munota ubanziriza uwa nyuma ubwo Willy Onana yateraga ishoti mu izamu rya APR FC maze Rwabuhihi Placide akarokora ikipe ye akuriramo umupira ku murongo.
Mu yindi mikino yo ku munsi wa 4, Gasogi United yasanze Bugesera FC iwayo iyitsinda ibitego 2-1 na ho Gicumbi FC itsindirwa iwayo na SC Kiyovu 0-1.
Abafana ba Rayon Sports bari bakereye kureba umukino ubahuza na APR FC nyuma y’imyaka 2 y’imikino batawurebera ku kibuga kubera Covid-19
Uko Onana yacenze umunyezamu wa APR FC
Asigara amureba atya
Atera mu izamu ribereye aho
Ati ’’Ndi Onana.’’
Photo : RENZAHO CHRISTOPHE