APR FC yatsinze Rayon Sports iyirusha amanota 13 (AMAFOTO)

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan bahita bayirusha amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wo Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

Amakipe yombi yagiye gukina APR FC ari yo iyoboye urutonde n’amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

Ku mikino 5 yaherukaga guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino 3, APR FC itsinda umwe banganya umwe.

Hari hitezwe kureba niba Rayon Sports ihagarika APR FC yari itaratsindwa muri shampiyona uyu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu mukino w’agapingane kuruta iyindi mu ’Misozi Igihumbi’ (Thousands Hills Derby), kuri iyi nshuro wahuje abatoza babiri b’Abafaransa, Julien Mette wa Rayon Sports na Thierry Froger wa APR FC.

Wari umukino wa 3 uhuza aya makipe Thierry Froger yari agiye gutoza aho ibiri iheruka umwe yawutsinzwe undi akawunganya. Ni wo mukino wa mbere kuri Julien Mette yari agiye gutoza uhuza aya makipe kuko yaje muri Rayon Sports muri Mutarama 2024.

Ku munota wa kabiri w’umukino, APR FC yazamutse neza maze Ishimwe Christian ahinduye imbere y’izamu, umupira uba muremure.

APR FC wabonaga iri mu mukino neza, ku munota wa 4 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyigena Clement n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Ruboneka Bosco ku ikosa ryari rikorewe Omborenga Fitina.

Muri iyi minota wabonaga APR FC irimo kurusha Rayon Sports yarimo itakaza imipira bya hato na hato.

Charles Baale ku munota wa 10 yagerageje ishoti ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.

Ku makosa ya Kalisa Rashid, Mbaoma yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atanze umupira mwiza ariko Kanamugire Roger arahagoboka awukuramo.

Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko umupira uruhukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.

Omborenga Fitina ku munota wa 39 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Khadime Ndiaye ariko Bacca ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Iminota 5 y’igice cya kabiri, umupira wakinirwaga cyane mu rubuga rwa APR FC.

Muhire Kevin ku munota wa 52 yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko mu kibuga hagati ariko Pavelh Ndzila arawufata.

Fitina Omborenga ku munota wa 55 yahinduye umupira ashaka Mbaoma ariko ugana mu ntoki z’umunyezamu, Khadime Ndiaye.

Ku munota wa 63, amakipe yombi yakoze impinduka za mbere, ku ruhande rwa APR FC, Sharaf Eldin Shiboub na Niyomugabo Claude bavuyemo baha umwanya Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan. Rayon Sports na yo Bugingo Hakim yavuyemo aha umwanya Ganijuru Elie.

Ku munota wa 66 ku makosa y’ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports, Mbaoma yabonye umupira ariko ateye unyura hanze y’izamu.

Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ku munota wa 70, ni ku ishoti rikomeye Charles Baale yatereye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

APR FC yashakaga igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 79 cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yari ahawe na Bacca.

Nyuma y’iki gitego abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade kuko babonaga kwishyura bidashoboka.

Ku munota wa 82, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Serumogo Ali na Tuyisenge Arsene bavamo hinjiramo Mucyo Junior Didier na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 86, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Charles Baale hinjiramo Gomis. Umukino warangiye ari 2-0.

Nyuma y’uyu mukino APR FC iyoboye urutonde n’amanota 58, irusha Rayon Sports ya kabiri 13 kuko ifite 45.