Igitego cya Bizimana Yannick mu minota y’inyongera cyafashije APR FC gutsinda Musanze FC 2-1 mu mukino w’Umunsi wa mbere wa Shampiyona.
Ku matara y’i Nyamirambo, Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Peter Agblevor ku munota wa 39 ubwo yari aherejwe umupira na Niyijyinama Patrick agatera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
APR FC yishyuriwe na Mugunga Yves mu minota y’inyongera y’igice cya mbere mu gihe Bizimana Yannick yatsinze igitego cy’intsinzi habura amasegonda make ngo umukino urangire.