APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia, irayisezerera

Ikipe ya APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ihita iyisezerera.

Hari mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 19 Nzeli 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Ku munota wa 24 gusa w’umukino, ikipe ya Mogadishu City yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Olivier Boué Bi ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere kikiri igitego 1-0, Adil Erradi Mohamed watorezaga mu bafana, yaje gukora impinduka eshatu, aho yakuyemo Rwabuhihi Aimé Placide, Mugisha Gilbert na Mugisha Bonheur, yinjizamo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet ndetse na Nsanzimfura Keddy.

Nyuma yaho APR FC yaje kotsa igitutu Mogadishu City Club, iza kubona ibitego bibiri byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 61, ndetse na Karera Hassan ku munota wa 73.

Mu cyiciro gikurikiyeho, APR FC izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.Izakomeza ikazabona itike y’amatsinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo