APR FC yatsinze Marines FC mu minota ya nyuma (Amafoto)

Ibitego byo mu minota ya nyuma byafashije APR FC gutsinda Marines FC 2-0 mu mukino w’Umunsi wa gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed, yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanzamo uhereye mu izamu, bijyanye n’umusaruro utari mwiza iyi kipe yari imaze iminsi ifite aho yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC.

Ku ruhande rwa Marines FC, Rwasamanzi Yves yitabaje ikipe ye isanzwe ariko iburamo Mugisha Desire wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka.

Marines FC yari nziza mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bubiri burimo umupira washyizwe muri koruneri na Mutabazi Alexandre n’irindi shoti rya Gitego Arthur ryanyuze hejuru gato y’izamu.

APR FC na yo yabonye uburyo butandukanye burimo umupira wa Mugunga Yves wanyuze hejuru y’izamu, ishoti rya Ishimwe Christian ryafashwe n’umunyezamu n’uburyo bwa Ishimwe Anicet bwagiye hanze.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye zatanze umusaruro ku ruhande rwa APR FC yinjije ibitego bibiri bya Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur ku munota wa 77 n’uwa 89.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ya gatanu igira amanota icyenda mu mikiino imaze gukina, irushwa atatu na Rayon Sports zinganya imikino.

APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 17 Ukwakira, ihura na Police FC mu mukino w’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe.

Nyuma yaho, iyi kipe yambara umukara n’umweru izamara ibyumweru bibiri idakina kugeza ubwo izaba ihura na Gorilla FC ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Imikino y’Umunsi wa gatandatu n’uwa karindwi yari guhuramo n’amakipe ya AS Kigali na Espoir FC, yasubitswe kubera ko ifite abakinnyi batanu mu Amavubi U-23 azakina na Mali y’abatarengeje iyo myaka tariki ya 22 Ukwakira i Huye n’iya 29 Ukwakira i Bamako.

Rwasamanzi aganira na Hamdouni umwungirije

Umutoza mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves

Abasimbura ba Marines FC

Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

Abakapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi

Intebe y’abasimbura ba APR FC

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo