APR FC yatsinze Espoir FC ikomeza kuyobora urutonde - AMAFOTO

APR FC yatsinze Espoir 1-0 biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. APR FC niyo yari yasuye Espoir i Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019.

APR FC yagiye i Rusizi ifite abakinnyi bose uretse Buteera Andrew umaze iminsi yaravunitse ariko akaba atarabasha kugaruka mu bihe bye nyuma yo gukira, Herve Rugwiro ufite amakarita 3 y’umuhondo atamwemereraga gukina uyu mukino ndetse na Sekamana Maximme uri gushaka ibyangombwa byo kwerekeza hanze y’u Rwanda mu igeragezwa.

APR FC yabanje kugorwa n’ikibuga ariko nyuma abakinnyi bayo bagerageza kugenda bamenyera. Ku munota wa 17 Sugira Erneste yahinduye umupira ugarurwa n’umukinnyi wa Espoir FC usanga Imaran aho yari ahagaze neza atera ishoti riremereye ryavuyemo igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 32 mu mikino 13 kuko isigaranye ikirarane kimwe izakina na Sunrise FC. Espoir yo yagumye ku mwanya wa 8 n’amanota 17.

Uko imikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe:

Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019

Espoir FC 0-1 APR FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs 2-2 Kigali (Kicukiro Stadium)

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Grounds)
Mukura VS vs Etincelles FC ( Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)
Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare )

Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019

Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata )
Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Urutonde rw’agateganyo

Mbere yo kugera i Rusizi, abafana bagize Online Fan Club babanje gufatira amafoto mu ishyamba rya Nyungwe

Mbere y’iminota 10 nibwo umukozi wa Espoir yanyujije mu kibuga icyuuma kibanya ibyatsi

Rujugiro yahawe inkoko n’uyu mufana umukunda byabuze urugero

Abatoza bo ku mpande zombi bashakishaga amanota 3 y’uyu munsi

Gen. Mubarak, Visi Perezida wa APR FC yarebye uyu mukino

Igitego cya Imran nicyo cyahesheje APR FC amanota 3

Okoko ufite umusaruro mubi ushobora gutuma yirukanwa muri iyi kipe

Lague waje gusimburwa na Issa Bigirimana

PHOTO:Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    murakoze kuhatubera tukabimenya byose uri umuntu wumugabo

    - 12/01/2019 - 16:17
Tanga Igitekerezo