APR FC yatsinze AS Kigali nyuma y’imyaka 6 itayitsinda muri Shampiyona

Myugariro Niyigena Clement, yafashije APR FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize iyi kipe y’Ingabo idatsinda AS Kigali muri shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wakinwe ku cyumweru kuri kigali Pelé Stadium, aho igitego cya Niyigena Clement aricyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ni umukino watangiye udashamaje cyane kuko wabonaga amakipe yombi asa n’aho yigana ndetse anirinda kwinjizwa igitego hakiri kare.

APR FC niyo yacishagamo igasatira ndetse ikanahusha na bumwe mu buryo wabonaga bwabazwe nk’aho ku munota wa 20, Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan bagerageje guhererekanya neza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu minota 35, AS Kigali nayo yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila ariko Emmanuel Okwi ntiyabyaza umusaruro uburyo yabonye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo bagarukaga bavuye mu karuhuko, ikipe ya APR FC yakoze impinduka maze yinjiza Ruboneka Jean Bosco na Johnson Chidiebere basimbura Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan batagize igice cya mbere cyiza.

Ku munota wa 63, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku mupira wari utewe na Ruboneka kuri kufura, maze usanga Niyigena Clement ahagaze neza arasimbuka atsindisha umutwe.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya AS Kigali nayo yatangiye gusatira ndetse ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye Kufura ariko umunyezamu wa APR FC, Pavel awukuramo.

Usibye igitego cya Niyigena Clement, nta kindi gitego kigeze kiboneka nubwo wabonaga amakipe yombi agifite inyota yo gutsinda.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Rutsiro yanganyije na Kiyovu Sports i Rubavu bituma Kiyovu Sports isubira ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali, ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 17 mugihe Rayon Sports ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 26.

Ikipe ya APR FC izakUrikizaho ikipe ya Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, mbere yuko icakirana na Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza muri Stade Amahoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo