APR FC yatangiranye intsinzi muri Shampiyona 2018/2019

Ikipe ya APR FC yatangiranye intsinzi Shampiyona y’uyu mwaka wa 2018/2019, Azam Rwanda Premier League itsinda Amagaju 2-0, itangira urugendo rwo guhagarara ku gikombe cya Shampiyona yegukanye umwaka ushize w’imikino.

Hari mu mukino ufungura Shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018. APR FC yabanje gushyikirizwa igikombe cyayo mbere gato y’uko uyu mukino utangira. Gutanga igikombe byakerejwe n’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali bituma umukino utangira saa kumi na mirongo ine n’itanu aho kuba saa kumi zuzuye nkuko byari biteganyijwe.

Ntaribi Steven niwe wari wabanje mu izamu rya APR FC ubusanzwe rikunda kubanzwamo na Kimenyi Yves. Ngabo Albert yari yabanje ku ruhande rw’i bumoso rwugarira izamu mu mwanya wa Manishimwe Emmanuel Mangwende.

APR FC niyo yatangiye yotsa igitutu cyinshi Amagaju FC. Ku munota wa 6, APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku mupira yateye uremereye, umunyezamu Muhawenayo Gad agerageje kuwukuramo uramunanira ujya mu rushundura. Nicyo gitego cyabaye icya mbere muri uyu mwaka w’imikino. Iki gitego gifungura Shampiyona Muhadjili azagihemberwa na Azam TV Rwanda.

Nshuti Savio wigaragaje cyane muri uyu mukino yaboneye APR FC igitego cya 2 nyuma yo gucenga myugariro w’Amagaju FC, agatera ishoti riremereye Muhawenayo Gad atamenye aho ryanyuze.

Igice cya kabiri, Amagaju FC yaje yiminjiriyemo agafu ariko ananirwa kubona igitego. Muri uyu mukino Sekamana Maximme yinjiye asimbuye Byiringiro Lague wagowe n’uyu mukino, Moustapha Nsengiyumva asimbura Issa Bigirimana naho Evode Ntwali asimbura Hakizimana Muhadjili.

Uyu mukino wongeye kugaragaza ko Nshuti Dominique Savio yamaze kongera kugaruka mu bihe bye byiza. Uretse kuba yatsinze igitego, yanagiye akorerwaho amakosa menshi ndetse akarema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego.

Ni umukino kandi wagaragaje ko APR FC igikeneye kongera imbaraga muri ba rutahizamu nk’ikipe izahagararira u Rwanda muri Total CAF Champions League 2019. Nubwo APR FC yatsinze ibitego 2 ariko yashoboraga kubyongera igihe ubusatirizi bwayo bwari kuba butyaye cyane.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu :

Etincelles vs Rayon Sports
Gicumbi vs Espoir
Mukura vs Sunrise
Mukura vs Sunrise
Kirehe vs Kiyovu

11 Amagaju FC yabanje mu kibuga :MUHAWENAYO Gad, BIRABONEYEAphrodice, Nyakagezi J Claude, MUNYENTWALI Charles, USENGIMANA JPierre, NDIKUMANA Trésor, SAFALI Christophe , MUGISHA Josué, IRAMBONA Fabrice, KAGABO Ismi na MANISHIMWE J De Dieu

11 APR FC yabanje mu kibuga : NTARIBI Steven , FITINA Ombarenga, NGABO Albert, RUGWIRO Hervé, BUREGEYA Prince, MUGIRANEZA Jean Baptiste, BIGIRIMANA Issa, BUTEERA Andrew, BYIRINGIRO Lague, HAKIZIMANA Muhadjir na NSHUTI Savio

Savio yatsindiye APR FC igitego cya 2 ku munota wa 12

Uhereye i bumoso : Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA, Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije wa APR FC na Gen. Jacques Musemakweli(i bumoso) , Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuyobozi mukuru wa APR FC

Gisa Fausta (i bumoso) yari yaje gufana umugabo we Mugiraneza Jean Baptiste Migi akaba na kapiteni wa APR FC

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC

Kuri uyu munsi Rujugiro ntiyari yisize irangi ahubwo yaje yanigirije ikoti

Issa Bigirimana na Byiringiro Lague bakomeje gushakisha ibindi bitego ariko ntibyagira icyo bitanga

Ngabo Albert wakinnye mu mwanya w’ubwugarizi bw’i bumoso

Muhadjili Hakizimana watsinze igitego cya mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka

Savio yakunze gukorerwaho amakosa menshi

Ba myugariro b’Amagaju bakomeje kwihagararaho ngo badatsindwa ibindi bitego

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    APR yabikoze wana.

    - 22/12/2019 - 07:44
Tanga Igitekerezo