Ibitego byo mu gice cya kabiri byafashije Kiyovu Sports kunganya na APR FC 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2022.
APR FC yaburaga umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed utaragaruka mu kazi nyuma yo gusoza ibihano byo guhagarikwa ukwezi mu gihe na Kapiteni wayo, Manishimwe Djabel, atitabajwe nyuma yo kuva mu bihano nk’ibyo.
Iyi kipe yari yakiriye umukino ndetse yanaserutse mu myambaro mishya y’umweru wera, abakinnyi bayo batangiye igice cya mbere ubona bafite inyota y’igitego.
Baje kukibona ku munota wa 12 gitsinzwe na Mugisha Bonheur Casemiro n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri.
APR FC wabonaga iri mu mukino neza, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 23, ni ku mupira Pitchou yatakaje ufatwa na Nsabimana Aimable awuteye awushota Byiringiro Lague wahise akomezanya na wo maze agahita atsinda igitego cya kabiri.
Binyuze muri Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue bagerageje kureba uko bakwishyura byibuze igitego kimwe ariko amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.
Kiyovu Sports yaje yariye karungu mu gice cya kabiri maze ku munota wa 52, Mugenzi Bienvenue ayitsindira igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Riyaad.
Abakinnyi ba APR FC bakomeje gushaka igitego cy’umutekano ariko abakinnyi barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent bagorwa n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad.
Kiyovu Sports binyuze ku bakinnyi ba yo barimo Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue babonanaga neza, bashaka igitego cyo kwishyura.
Byaje kubafasha kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 85 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yari ahawe na Riyaad Nordien. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2.
Kunganya uyu mukino byatumye Kiyovu Sports ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 21, naho APR FC ni iya gatatu n’amanota 18, inyuma ya Rayon Sports ifite 19.
Mu yindi mikino y’umunsi ya 10 yabaye, Gorilla FC yatsinze Bugesera FC 2-0, Rutsiro inganya na Musanze FC 1-1, Rayon Sports inganya na Mukura VS 2-2, Marines yatsinze Etincelles 3-0 ni mu gihe Police FC yatsinze Espoir FC 1-0.
Ku wa Mbere, AS Kigali yatsinze Rwamagana City 4-0 naho ku wa Kabiri, Gasogi United yanganyije na Sunrise FC 1-1.
Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports irakira AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona utarabereye igihe.
AMAFOTO: RENZAHO Christophe