APR FC yanyagiye Amagaju, ikura AS Kigali ku mwanya wa mbere - AMAFOTO

APR FC yanyagiye Amagaju FC 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo iwukuyeho AS Kigali.

Uyu mukino wagombaga kubera ku Kicukiro, ariko Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, APR FC isaba ko washyirwa i Nyamirambo. Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza, banganyije ubusa ku busa i Nyamagabe.

APR FC yari yakiriye Amagaju FC nyuma y’umukino iheruka gutsindira i Huye Mukura VS 1-0. APR FC yakinnye idafite Kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi wavunikiye mu mukino bakinnyemo na Mukura VS.

Abandi bakinnyi APR FC itari ifite harimo Amran na Kimenyi Yves batari bemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo.

Amagaju yari amaze iminsi yitwara neza aho yatsinze imikino itatu yikurikiranya mbere yo kunganya na Miroplast FC mu cyumweru gishize.

Amagaju FC yari yabanje kwihagararaho mu gice cya mbere. Amagaju yakinnye igice cya mbere yirinda kwinjizwa igitego, agacungira ku mipira ya Contre - Attaque.

APR FC yo yakinaga ubona ifite inyota y’igitego cyo mu minota ya mbere ariko biza kuyihira ku munota wa 41 itsinda igitego cya Hakizimana Muhadjili ku mupira yahawe na Bizimana Djihad ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 65 Issa Bigirimana yagerageje ishoti rya kure y’izamu ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Sekamana Maximme yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague. Ku mupira wa mbere yari ahawe na Buteera Andrew, Maximme yahise awunyuza hejuru y’umunyezamu w’amagaju atsinda icya 2 cya APR FC.

Ku munota wa 73 Issa Bigirimana yatsinze icya 3. Igitego cya 4 cya APR FC nicyo cyashimishije cyane abari kuri Stade ya Kigali. Ni igitego cyatsinzwe na Sekamana Maximme ku munota wa 82 ku mupira yigaramye akawuterana ingufu, umunyezamu w’amagaju ananirwa kuwukuramo.

Ku munota wa 83 Twizerimana Onesme yasimbuye Bigirimana Issa. Ku munota wa 89, Onesme yatsinze icya 5 cya APR FC. Onesme yari amaze igihe kinini atabasha gutsinda igitego.

Mu minota y’inyongera nibwo APR FC yabonye igitego cya 6 cyitsinzwe na Nzabahimana Emmanuel.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 47 mu mikino 23 irusha AS Kigali imaze gukina imikino 21 abiri ikarusha Kiyovu Sports ya gatatu imaze gukina 22 amanota icyenda naho Rayon Sports ya kane imaze gukina imikino 20 ikaba irushwa amanota 10 n’iya mbere.

Imikino yo ku munsi wa 24 wa Shampiyona:

Tariki 19 Gicurasi 2018

Kirehe FC 0-2 Sunrise FC
Police FC 3-0 Espoir FC

Tariki 20 Gicurasi 2018

Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
Miroplast FC 0-2 Musanze FC
Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Bugesera FC vs Marines FC (Postponed)

Tariki 21 Gicuasi 2018

APR FC 6-0 Amagaju FC

Tariki 22 Gicurasi 2018

SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade Mumena)

Urutonde rw’agateganyo

Savio ntiyigeze akinishwa

Kuko Migi yavunitse, Iranzi Jean Claude niwe wari kapiteni

Nyuma yo kuva muri Zambia mu mukino wo kwishyura w’Amavubi U-20, Byiringiro Lague yari yabanjwe mu kibuga

Pacifique, umunyezamu w’Amagaju yari yabanje kuba ibamba

Amagaju yari yabanje kwihagararaho

Buteera Andrew wakinnye neza mu kibuga hagati...Kwambura umupira nta kosa, kuwutanga ukagera aho ashaka neza no gutanga imipira ivamo ibitego ni bimwe mu byatumye yigaragaza cyane muri uyu mukino

Djihad Bizimana wakinnye neza muri uyu mukino nubwo atabashije gutsinda igitego

Habimana Sosthene, umutoza w’Amagaju FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana

Abafana bo muri Zone 1

Dan, Perezida wa Zone 1 aba ari gufatanya n’abandi gutiza umurindi abakinnyi

Uyu mwana yabyinnye ashimisha abantu benshi bari kuri Stade

Sekamana Maximme winjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague

Nyuma y’iminota 2 yinjiye mu kibuga, Maximme yahise atsinda igitego cya 3 cya APR FC

Petrovic, umutoza mukuru wa APR FC

Maximme yahise atsinda ikindi gitego cyiza cyane...biba 4 bya APR FC , kiba icya 2 yatsinze muri uyu mukino

Uko batsindwaga igitego, niko abakinnyi b’Amagaju bajyaga inama ngo barebe icyo bahindura

Papa Balotelli wahoze afana Rayon Sports akayivaho ajya muri mukeba APR FC

Online Fan Club

Bamwe mu basirikare bakuru muri RDF barebye uyu mukino

Manager Etoo (hagati) wafashije Djihad Bizimana kubona ikipe mu Bubiligi

Nshuti Innocent yarebeye umukino muri Stade

Kimenyi Yves , umunyezamu wa APR FC utakinishijwe uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo

Nkinzingabo Fiston na we ntarakira imvune


Martin Fabrice ukiri mu bihano kubera imyitwarire mibi

Nicole Ruburika ukina muri City Maid na we yarebye uyu mukino

Onesme yatsinze igitego nyuma y’igihe yari amaze adatsinda

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo