APR FC yanganyije umukino ubanza na Gaadiidka yo muri Somalia (AMAFOTO)

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium mu irushanwa rya CAF Champions League mu mukino w’ijonjora ry’ibanze, ikipe ya APR FC yanganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Ikipe ya APR FC yari iri imbere y’abafana bayo, yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko ibafitiye ideni nyuma yo gutsindwa na mukeba Rayon Sports mu mukino wa Super Cup wabaye tariki ya 12 Kanama 2023.

Ikipe ya APR FC kandi wari umukino wayo wa mbere ikinishije abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ihisemo gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa.

Muri iyi kipe kandi umutoza Thierry Froger yari yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’ikipe yari yakoresheje ku mukino wa Super Cup kuko yari yagaruye Taddeo Lwanga ndetse na Kwitonda Allain.

APR FC yatangiye ihererekanya umupira neza hagati yayo ndetse na ba rutahizamu bayo bayobowe na Mbaoma Victor na Apam Assongwe bakagerageza gutera mu izamu ariko umunyezamu wa Gaadiidka FC Kokou ababera ibamba.

Ku munota wa 25 ikipe ya APR FC yabonye uburyo bwashoboraga kubyara igitego ku mupira w’umuterekano wari inyuma gato y’igice cy’umunyezamu ariko Yunusu Nshimiyimana awuteye ujya hanze.

Ku munota wa 33 ikipe ya Gaadiika FC yabonye igitego cyayo cya mbere ku ishoti Kagaba Nicholas yatereye kure maze umunyezamu Ndzila Pavelh ntiyabasha kuwukuramo.

Igice cya kabiri cyatangiranye ugusatira n’imbaraga nyinshi ku ruhande rwa APR FC ari nako ishakisha uburyo yishyuramo igitego yari yatsinzwe.

Nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye ubwo hari ku munota wa 47, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku makosa ya ba myugariro ba Gaadiidka FC.

Ikipe ya APR FC yakoze impinduka za mbere maze ikuramo Kwitonda Allain ishyiramo Ruboneka Jean Bosco ikomeza kotsa igitutu ikipe ya Gaadiidka FC.

Umutoza wa APR FC Thierry Froger yongeye gukuramo Eldin Shaiboub maze ashyiramo Mugisha Gilbert.

APR FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko biba iby’ubusa.

Ubwo umusifuzi yari yongeyeho iminota ine ku minota isanzwe y’umukino, abafana b’ikipe ya APR FC bo bari batangiye kwisohokera.

Nyuma yo kunganya kwa APR FC, abafana bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragaza ko batishimiye umusaruro w’ikipe yabo ndetse banacishagamo bakavuga ko bashaka Mohammed Adil Erradi wahoze ari umutoza wayo.