APR FC yanganyije na Police mbere yo guhura na Rayon Sports (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo ikina na Rayon Sports mu mukino w’amateka.

Wari umukino w’umunsi wa 12, wari wigijwe imbere ukurwa mpera z’iki cyumweru twatangiye, ushyirwa kuri uyu wa gatatu mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC uteganyijwe tariki ya 7 Ukuboza 2024, muri Stade Amahoro.

Ikipe ya Police FC niyo yatangiye ibonana neza ndetse yanagerageje uburyo nka bu biri bwa Mugisha Didier.

Nk’uko byagaragaraga, nyuma y’iminota 10 gusa y’umukino, ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku kazi gakomeye kari gakozwe na Peter Agblevor maze atanga umupira kwa Abedi Birimana na we wahise atsinda igitego.

Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya Police FC yabaye nk’itangira gukinira inyuma maze biha umwanya ikipe ya APR FC wo kuyisatira.

Ku munota wa 23 w’umukino, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Souane Aliou ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane Police FC, ndetse ubona ko yashakaga gutsinda igitego cya kabiri gusa ubwugarizi bw’ikipe y’Igipolisi bwari buyobowe na Ndizeye Samuel na Issah Yakubu bukomeza kwihagararaho.

Nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Ndizeye Samuel ryo gusunika Dushimirimana Olivier, ikipe ya APR FC yabonye penaliti yatewe na Mamadou Sy ariko umunyezamu wa Police FC Rukundo Onesme ayifata bimworoheye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri, cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC aho bakuyemo Mamadou Sy maze aha umwanya Nwobodo Chediebere Johnson.

Iminota 10 ya mbere y’igice cya kabiri, wabonaga amakipe yombi akomeza gusatirana ariko bidatanga umusaruro.

Ku munota wa 60, ikipe ya APR FC yakoze izindi mpinduka maze Taddeo Lwanga asohoka mu kibuga asimburwa na Ramadhan Niyibizi.

Ikipe ya Police FC na yo yaje gukora impinduka maze Muhozi Fred ndetse na Mandela Ashraf binjira mu kibuga basimbura Jibrin Akuki na Nsabimana Eric.

Ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka, maze ikuramo Dushimirimana Olivier na Mahamadou Lamine Bah hinjira Mugiraneza Frodouard na Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 75 Ikipe ya Police FC na yo yakoze impinduka mu gice cy’ubusatirizi maze yinjiza Ani Elijah asimbura Peter Agblevor.

Ku munota wa 83, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka Mugisha Gilbert asimburwa na Godwin Odibo maze ajya kongera imbaraga mu gice cy’imbere.

Umusifuzi wa Kane w’umukino yongeyeho iminota 5 ku minota isanzwe y’umukino yari irangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Police FC yongeye gukora impinduka, Iradukunda Simon yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Didier utagize icyo akora.

Ikipe ya APR FC ubu yujuje amanota 18 ku mwanya wa kane mu gihe ikipe ya Police FC yo igize amanota 19 ku mwanya wa Gatatu.

Muhadjili umaze iminsi arwaye yabanje hanze ndetse ntiyakinishijwe muri uyu mukino

Aliou Souane niwe wishyuriye APR FC igitego bari babanjwe na Police FC cya Abeddy Bigirimana

Staff ya Police FC ntiyishimiraga imisifurire

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo