APR FC yanganyije na Muhazi United (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yanganyije na Muhazi United 1-1.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa. Muhazi United niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Uwumukiza Obed ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 70 nibwo Victor Mbaoma yishyuriye APR FC atsindishije umutwe ku mupira wari uhinduwe neza na Ruboneka Jean Bosco.

Shampiyona iyobowe na APR FC ifite amanota 59, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 48, Musanze FC ya gatatu ikagira amanota 44. Bugesera ya 15 ifite 24 naho Etoile de l’Est ya nyuma ikagira amanota 22.

Gen.Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yarebye uyu mukino