APR FC yaraye ikoze imyitozo ya nyuma mu Misiri yitegura Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2023 bakoreye kuri ’30 Juin Stadium’ iri bubereho umukino wo kwishyura. Ni umwitozo wa kabiri bakoreye muri iki gihugu bagezemo mu rukerera rwo ku wa Gatatu.
Abakinnyi bose APR FC yahagurukanye mu Rwanda bakaba bameze neza bakoze imyitozo bose uretse Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye mu Rwanda afite akabazo cyimvune utakoranye na bagenzi be aho yari arimo yitabwaho n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Umukino uteganyijwe uyu munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni umukino APR FC isabwa gutsinda cyangwa kunganya habonetse ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League. Umukino wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
/B_ART_COM>