Ibitego bya Ssentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk byafashije Sunrise FC gutsinda APR FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe kuri Stade ya Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gutaha iyi Stade yuzuye mu 2019 itwaye miliyari 9 Frw, aho yubatswe nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ayemereye abaturage ubwo yiyamamazaga mu 2017.
Sunrise FC yakinnye idafite abakinnyi bashya barimo Babua Samson n’abasinye mu mpera z’iki cyumweru nka Herron Berrian na Mbogo Ali.
Ku ruhande rwa APR FC, yatojwe na Mugisha Ndoli usanzwe atoza abato bayo nyuma y’uko abatoza bayo bakuru bagiye mu biruhuko. Ntiyigeze ikoresha abarimo Buregeya Prince, Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina bamenyerewe mu bwugarizi kimwe n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aho hifashishijwe Mutabaruka Alexandre.
Uburyo bubiri bukomeye bwabonywe na Kwitonda Alain Bacca mu minota 15 ya mbere ntacyo bwatanze kuko umupira wa mbere yateye ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu naho undi yahawe na Niyomugabo Claude awushyizeho umutwe ujya ku ruhande.
Sunrise FC yari yangiwe igitego nyuma yo kugaragaza ko Nanbul yaraririye ku munota wa kane, yahushije uburyo bwabazwe ku mupira ukomeye watewe na Wanji Pius, ukurwamo na Mutabaruka, ugeze kuri Byinshi Daniel awutera n’umutwe ujya hanze.
Mu gice cya kabiri abatoza bakoze impinduka, Seninga Innocent akuramo Nyamurangwa yinjizamo Vedaste Niyibizi, ndetse Ruhinda Faruku asimbura Wanji Pius kuva ubwo ikipe ya Sunrise FC itangira gusatira.
APR FC nayo yakoze impinduka, bakuramo Byiringiro Lague, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga, ndetse na Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjiramo Blaise.
Sunrise FC yafunguye amazamu mu minota ibanza y’igice cya kabiri,ku wa 62, kuri penaliti yinjijwe na Ruhinda Farouk ubwo Ndayishimiye Dieudonne yari amaze kugusha Rucogoza Djihad mu rubuga rw’amahina.
Ishimwe Anicet yashoboraga kwishyurira APR FC mu minota ya 80, ishoti rikomeye yateye rifata umutambiko mu gihe Rwabuhihi Aimé Placide na we yateye ishoti rikomeye rigashyirwa muri koruneri n’umunyezamu Mfashingabo Didier.
Mu gihe APR FC yasatiraga ishaka kwishyura mu minota y’inyongera, Ruhinda yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa nyuma, ashimangira intsinzi ya Sunrise FC yari ishyigikiwe n’abaturage b’i Nyagatare batari bake.
Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi :
Sunrise FC : Nduwayo Danny, Barter Kanani Abubakal, Nzabonimpa Prosper, Olulu Missili Alex, Nzayisenga Jean D’amour, Wanji Pius, Nyamurangwa Moses, Gabriel Nanbul, Byinshi Daniel, Nizeyiman Manzi Bosco na Uwambajimana Leo (c).
Abasimbura: Mfashingabo Didier, Rucogoza djihad, Biraboneye Afrodis, Shyaka Clever, Ruhinda Farouk, Kigozi Joshua, Gihozo Rene Bazil, Semambo Jolommy, Mugabo Robert, Niyibizi vedaste na Kazingufu Augustin.
APR FC: Mutabaruka Alexandre, Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo J Claude, Rwabuhihi Aime Placide, Nshimiyimana Yunus, Nsengiyumva Parfait, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Jebel, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain na Nizeyimana Djuma.
Abasimbura: Ishimwe Pierre, Kenese Armel, Byiringiro Gilbert, Itangishaka B Justin, Mubaraka Hakim, Ishimwe Anicet, Bizimana Yannick, Mugisha Bienvenu.