Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, APR FC yageze muri Tunisia nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 20 kuva ihagurutse i Kigali.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League, yagiye muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na US Monastir uzaba ku Cyumweru saa Mbiri z’ijoro.
APR FC yatangiye urugendo ubwo yahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’imwe na 40 z’umugoroba, inyura muri Kenya mbere yo gukomereza muri Qatar.
Yavuye muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa Tatu n’iminota 35, yerekeza muri Tunisia aho yasesekaye i Tunis saa Saba n’iminota 35.
Ikipe ya APR FC yahagurukanye abantu 41 barimo abakinnyi 25, staff technique 11, komite ya APR FC 3 ndetse n’abanyamakuru 2.
Nyuma yo kugera i Tunis, yacumbitse muri EL Mouradi Hotel y’inyenyeri eshanu, iri muri uwo mujyi.
Iyi kipe yatangaje ko "usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bameze neza."
Umukino ubanza wabereye i Huye ku wa 10 Nzeri warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0 cyinjijwe na Mugunga Yves.
AMAFOTO : APR FC
/B_ART_COM>