APR FC yagarutse i Kigali (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yagarutse i Kigali aho ikubutse muri Tunisia nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri CAF Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo APR FC yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe nyuma yo guhaguruka i Tunis ku wa Mbere mu gitondo.

Iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezerewe na US Monastir mu ijonjora ry’ibanze nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 ku wa Gatandatu.

APR FC yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Huye, kitari gihagije kubera ibyavuye mu mukino wo kwishyura wabereye i Monastir.

Kuri ubu, iyi kipe y’Ingabo igiye gukomeza kwitegura amarushanwa y’imbere mu gihugu aho izahura na Rwamagana City FC ku munsi wa gatatu wa Shampiyona izasubukurwa mu kwezi gutaha.

Amafoto: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo