APR FC yafashe umwanya wa gatatu itsinze Sunrise FC

APR FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ugushyingo 2022.

Ikipe y’Ingabo yakiriye uyu mukino idafite abarimo Omborenga Fitina, Nshuti Innocent na Buregeya Prince mu gihe na Sunrise FC yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’ikipe yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports.

Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku munota wa karindwi ubwo yateraga ishoti rikomeye ari muri metero nka 35, umunyezamu Mfashingabo Didier ntiyagera ku mupira.

Mugunga Yves wari wahushije uburyo butandukanye, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 62 naho Mugisha Gilbert wari umaze umwanya asimbuye atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 78.

Hakizimana Adolphe na Yafesi Mubiru bungukiye ku kwirara kwa APR FC batsindira Sunrise FC ibitego bibiri ku munota wa kabiri n’uwa gatatu y’inyongera.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa gatatu n’amanota 17, irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports ya mbere.

APR FC ifite umukino w’ikirarane izahuramo na AS Kigali ku wa 8 Ukuboza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo