APR FC na Solid’Africa bagemuriye abarwayi muri CHUK (AMAFOTO)

Abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya APR FC bari hamwe n’abakozi b’umuryango ukora ibikorwa byo kwita ku barwayi, Solid’Africa, bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho binyuranye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2023. Abakinnyi ba APR FC babanje gusura ibikorwa bya Solid’Africa.

Solid’Africa ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 2010 na Kamariza Isabelle ukaba wita ku barwayi batagira kivurira n’abarwaza babo, aho ugenda ubaha ubufasha butandukanye hibandwa cyane ku mafunguro ariko bakaba babagenera n’ibindi bikoresho umurwayi uri mu bitaro yakenera harimo nk’ibikoresho by’isuku n’isukura, amata ku babyeyi babuze amashereka n’ibindi bitandukanye.

Banishyurira kandi abarwayi babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro ndetse bamwe mu badafite ubushobozi bakabagenera amafaranga yo gutega mu gihe basezerewe mu bitaro.

Abakinnyi ba APR FC babanje gusura imirima y’umuceri Solid’Africa ihingamo mu gishanga cya Rugende. Ninaho hari aho bahatira ibiribwa, hakanatunganyirizwa imbuto zifashishwa mu gukora imitobe cyangwa se n’izindi zikenerwa n’abarwayi.

Bakomereje ku gikoni cya Solid’Africa giherereye mu Murenge wa Rusororo ari naho habikwa ibindi bikoresho baha abarwayi. Amafunguro ahatunganyirizwa agemurirwa abarwayi bagera ku 1000 buri munsi.

Nyuma nibwo berekeje ku bitaro bya CHUK. Bari bitwaje ibikoresho by’isuku, amata n’ibindi byo guteka ndetse n’ibiryo bihiye byo kugemurira abarwayi.

Manishimwe Djabel kapiteni wa APR FC, mu izina ry’abandi bakinnyi yavuze ko yishimiye iki gikorwa ubuyobozi bwa APR FC bwateguye, anakangurira abandi kugira umutima ufasha bakita ku barwayi haba mu kabagenera ubufasha n’ibindi

Ni ibintu biba bikenewe ku buzima bw’umuntu, natwe iyo tubasha kuba turi bazima dufite ubuzima buzira umuze, ntabwo tuba tugomba guterera iyo ngo twirengagize ko hari n’abandi bifuza kuba bameze nkatwe, ni yo mpamvu tuba twaje kugira ngo twifatanye nabo, tubereke ko tutabatereranye kuko ni ibyago bishobora kugwirira buri wese, iyo ubashije kubishyira mu mutwe nabo ukabatekerezaho kiba ari igikorwa cyiza

"Ni umuco mwiza uretse n’abakinnyi n’abandi bose twabibashishikariza n’andi makipe agiye abishobora akabikora byaba ari ibintu byiza kuko ni igikorwa cyiza gutekereza ku barwayi, abantu bari kwa muganga baba bafite ubuzima butaboroheye

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC Masabo Michel wari uyoboye abakinnyi n’abandi bagize APR FC, yavuze ko iki ari igikorwa kindi bateguye nyuma y’igikorwa basanzwe bakora cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho ubu basigaye bagifatnya n’amatsinda y’abafana (Fan Clubs).

“Ni igikorwa APR FC isanzwe ikora, icyari ngarukamwaka twifatanyaga n’abanyarwanda Kwibuka, ubu twasanze icyo gikorwa twagisangira n’ama Fan Clubs, hanyuma twe nka Staff n’abakinnyi dukore ikindi gikorwa cyo gushyigikira abanyarwanda bakeneye kwitabwaho"

Yakomeje agira ati "Ni yo mpamvu twatoranyije umuryango witwa Soild Africa tunashimira cyane, dusanga ari abantu b’ingenzi bafite igikorwa gikomeye kandi cyiza, turavuga tuti uyu munsi turajya kwifatanya nabo, twerekeze mu kigo cya CHUK kivurirwamo imbabare nyinshi, tuze dufatanye nabo ari ukugira ngo natwe tubagararize ko muri APR, urubyiruko rwacu tutarutoza gukina gusa, ariko iyo tubonye abandi bantu bafite umutima wa kimuntu turabegera kugira ngo n’icyo kijye mu mico abana bacu bagomba gukurana”

Nshimiyimana Franco, Umuyobozi mukuru muri Solid’Africa, yashimiye APR FC yifatanyije nabo muri iki gikorwa cyo gusura abarwayi bakanasangira nabo, aho avuga ko ari gikorwa cyiza by’umwihariko ku rubyiruko.

Yagize ati "Ndashimira APR FC, ikipe igizwe n’urubyiruko mu rugero barimo kugera aha hantu kuza kureba uko bameze tugasangira n’abarwayi ni ibintu byiza ku rubyiruko, bituma bamenya uko abandi bameze,hari ukuntu umuntu abaho atazi uko abandi bameze, ariko ubu baba bagize ishusho y’uko abandi babayeho, ni abambasaderi beza, ni igikorwa cyiza."

Muri 2021, Kamariza Isabelle washinze Solid’Africa yahawe igihembo n’Ishami ry’Ikinyamakuru Forbes ryibanda ku bikorwa by’abagore bo muri Afurika, Forbes Woman.

Kugeza ubu uyu muryango ukorera mu bitaro bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Muhima, ibya Kibagabaga , ibya Nyarugenge ndetse n’ibya Masaka. Bateganya ko mu minsi iri imbere bazagura amarembo bakagera no mu bitaro byo mu Ntara mu rwego rwo ku

Hagati hari Kalisa Georgine ushinzwe umutungo muri APR FC

Nshimiyimana Franco umuyobozi mukuru muri Solid’Africa niwe wabahaye ikaze ndetse atangira kubasobanurira imikiorere y’umuryango Solid’Africa...Aha bari bageze aho bahinga ndetse bakanahatira amafunguro

Inyuma hari Masabo Michel, Umunyamabanga Mukuru wa APR FC wari uyoboye abakinnyi n’abandi bagize APR FC

Umunyamakuru Robert Mackena wa RBA yari yaje muri iki gikorwa no gusobanurirwa ibikorwa by’indashyikirwa umuryango wa Solid’Africa ukora mu kwita ku barwayi batabasha kubona amafunguro

I Rugende niho bahatira amafunguro, akabona kujyanwa mu gikoni cy’uyu muryango cyubatse i Rusororo

Iyi niyo myambaro babambitse mbere yo gutangira kwerekwa ibice bigize iki gikoni n’ahandi hari ububiko

Mike Stenbock wabaye Project Manager wa mbere w’uyu muryango (ariko akaba yaratabarutse) niwe witiriwe iki gikoni....Niwitegereza urabonamo andi mafoto y’abandi bantu bagize uruhare ngo uyu mushinga ube ugeze aho ugemurira abantu bagera ku 1000 ku munsi

Aha niho habikwa ibikoresho biba bigomba kujyanwa ku bitaro bitandukanye...Bibikwa hakurikijwe aho bigenewe

Franco abereka amavuta ya Olive Oil ajya akenerwa n’abarwayi bamwe na bamwe cyangwa bakayakoresha bategura amafunguro yihariye baba bategetswe na muganga

Uretse umuceri bahinga, banagura undi ku ruhande mu rwego rwo gukomeza kugemurira abarwayi. Ku munsi bateka ugera kuri Toni

Aha umukinnyi Bacca arasobanurirwa n’ushinzwe ububiko uko akazi ke ka buri munsi gakorwa

Imirima bahingamo imboga

Muri iki gikoni, kuri ubu hategurirwa amafunguro asaga 8700 ku munsi arimo aya mugitondo, aya ku manywa na nimugoroba, atangwa mu bitaro birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, Nyarugenge na Masaka. Ubwo COVID-19 yari yakajije umurego, iyi serivisi yageraga no mu bitaro bya Kanyinya, Inkuru Nziza na Gatsata

Aha niho bandika ibikorwa bari bukore uwo munsi, umubare w’abagomba kugemurirwa ndetse n’ibyo bakeneye

Ibyo bashyiriye abarwayi mu bitaro bya CHUK

Abakinnyi bari bayobowe na Kapitebi Djabel nibo baruriye abarwayi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo