Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse imikino ibiri ya Shampiyona kuri APR FC, Marines FC na Gorilla FC n’umwe ku makipe arimo Rayon Sports na Gasogi United kubera imikino Amavubi U-23 azahuramo na Mali y’abatarengeje iyo myaka.
Tariki ya 22 Ukwakira i Huye na tariki ya 29 Ukwakira i Bamako, u Rwanda ruzakina na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 mu batarengeje imyaka 23.
Kuba APR FC ifite abakinnyi barenze batatu muri iyo Kipe y’Igihugu byatumye isubikirwa imikino ibiri ya Shampiyona yari kuzahuramo na AS Kigali ku wa 21 Ukwakira ndetse na Espoir FC ku wa 29 Ukwakira, ku munsi wa gatandatu n’uwa karindwi.
Bivuze ko nyuma yo gukina na Marines FC ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira, APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 5 Ugushyingo ihura na Gorilla FC ku munsi wa munani wa Shampiyona.
Indi mikino yasubitswe ku Munsi wa gatandatu wa Shampiyona ni uwari guhuza Marines FC na Gasogi United n’uwa Rutsiro FC na Gorilla FC, yombi yari kuba ku wa 23 Ukwakira.
Ku Munsi wa karindwi hasubitswe uwa Gorilla FC na Rayon Sports, Espoir FC na APR FC n’uwa Bugesera FC na Marines FC.
/B_ART_COM>