APR FC na AS Kigali zanganyije mu mukino w’ikirarane (AMAFOTO)

Umukino w’ikirarane wa Shampiyona wahuje AS Kigali na APRFC warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi anganya ubusa ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakipe yombi yagiye guhura ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abizi ko gutakaza biha Rayon Sports icyuho cyo gukomeza kuyirusha amanota menshi.

Mu mikino 14 yaherukaga guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 2, AS Kigali itsinda 5 banganya 7.

Ku munota wa 8, Byiringiro Lague yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 22 maze Fiacre arirambura awukuramo.

APR FC yazamutse neza maze ku munota wa 27 Ruboneka Bosco ahindura umupira mwiza ariko Mugunga Yves ananirwa kuwushyira mu izamu. Iminota isigaye y’igice cya mbere nta yandi mahirwe yabonetse amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC nk’igice cya mbere yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igenda inabona amahirwe kurusha AS Kigali.

Ku munota wa 58, Mugisha Bonheur yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Fiacre awukuramo.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Kalisa Rashid na Nyarugabo Moise bavamo hinjiramo Kakule Mugheni Fabrice na Haruna Niyonzima.

APR FC yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 71, Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bahaye umwanya Nshuti Innocent na Manishimwe Djabel ni nako Mugisha Gilbert yaje gusimbura Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 82 AS Kigali yinjijemo Jacques Tuyisenge havamo Lotin Kone Felix ni mu gihe na APR FC yinjijemo Bacca havamo Byiringiro Lague.

Iminota yari isigaye y’umukino buri kipe yarwanaga no kureba ko itakinjizwa igitego ariko na ko ashaka igitego ariko nta mahirwe afatika aboneka uretse ishoti rya Mugisha Gilbert ryo ku munota wa 90 ariko Fiacre umupira awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, AS Kigali yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 24, APR FC ni iya 3 n’amanota 21 inganya na Kiyovu Sports ni mu gihe Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde n’amanota 28.

APR FC imaze imikino ine yikurikiranya itazi uko gutsinda bisa. Yanganyije na Kiyovu Sports 2-2 ndetse n’ubusa ku busa mu mikino itatu iheruka yahuyemo na Mukura VS, Gasogi United na AS Kigali.

Twagirimukiza Abdul niwe wayoboye uyu mukino

Cassa yitegereza uko abasore be bitwara

Ben Moussa na we ntiyari yicaye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo