Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze APR FC bashobora kuzahurira muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ari ikipe ikomeye ariko itarusha iyo abereye umuyobozi.
Uwayezu yabivuze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa ¼ cyo kwishyura aho Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Kabiri, ikayisezerera ku giteranyo cya 3-0 mu Gikombe cy’Amahoro.
Yagize ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi muri rugamba rwo gushaka Igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”
Abajijwe uko biteguye guhura na APR FC mu gihe yasezerera Marines FC kuri uyu wa Gatatu, Uwayezu yavuze ko idakomeye kubarusha.
Ati “Turiteguye kuko APR FC ni ikipe, irakomeye ariko ntabwo ikomeye kuturusha.”
Imikino ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakinwa tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022.
Rayon Sports iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2016, yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Mukura Victory Sports mu 2018.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, areba umukino yatsinzemo Bugesera FC ku wa Kabiri
/B_ART_COM>