APR FC imaze hafi imyaka ine idatsinda AS Kigali; Ibyo kumenya mbere ya Super Coupe 2022

APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya 2021/22 na AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2022 zirahurira mu mukino wa Super Coupe kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kanama.

Uyu mukino utangira saa Cyenda byari byitezwe ko ushobora kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nyuma yo kuvugururwa, ariko birangira FERWAFA iwushyize kuri Stade ya Kigali kuko itahawe ikibuga cyo mu Majyepfo.

APR FC na AS Kigali zigiye guhura ku nshuro ya gatatu mu gihe kitarenze amezi abiri, ni nyuma y’uko Abanyamujyi batsinze ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona ya na 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yombi yabaye muri Kamena.

AS Kigali ni yo kipe yagoye APR FC mu myaka ine ishize

APR FC iheruka gutsinda AS Kigali ku wa 23 Ukuboza 2018 mu mukino wa Shampiyona warangiye ari ibitego 3-0.

Kuva icyo gihe, amakipe yombi yakinnye imikino itandatu ya Shampiyona, AS Kigali itsindamo umwe, indi itanu zirayinganya.

Amakipe yombi yahuriye kandi muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2019, AS Kigali isezerera APR FC. Icyo gihe Ikipe y’Ingabo yatsinzwe igitego 1-0 naho mu mukino wo kwishyura amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Cassa Mbungo André na Adil Mohammed bagiye kongera guhurira ku kibuga

Imikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi yagaragaje ihangana n’ishyaka hagati y’amakipe yombi by’umwihariko ku batoza; Cassa Mbungo André wa AS Kigali na Erradi Adil Mohammed wa APR FC.

Kuva Umunya-Maroc Adil Mohammed ageze mu Rwanda mu 2019, ntaratsinda umukino yahuyemo na AS Kigali nubwo waba ari uwa gicuti.

Cassa Mbungo André wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda, ntajya akunda gutsindwa na APR FC.

Mu 2015, yayisezereye muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro yahesheje Police FC uwo mwaka mu gihe mu 2017, yahesheje Kiyovu Sports intsinzi yayo ya mbere mu myaka 12 imbere y’ikipe y’Ingabo.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wari ishiraniro

Amakipe yombi yariyubatse

Bitandukanye n’uko byari bimeze mu mwaka ushize w’imikino, APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, zigiye guhura zarongeyemo abakinnyi benshi bashya.

APR FC yaguze abakinnyi umunani barimo umunyezamu Tuyizere Jean Luc, Niyigena Clément, Ishimwe Christian, Ndikumana Fabio, Ishimwe Fiston, Uwiduhaye Abouba, Mbonyumwami Taib na Niyibizi Ramadhan.

AS Kigali yo yaguze abakinnyi 10 ari bo Dusingizimana Gilbert, Tuyisenge Jacques, Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo, Rucogoza Eliassa, Akayezu Jean Bosco, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma, Umurundi Ndikumana Landry, Nyarugabo Moïse, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya na myugariro w’Umugande Satulo Edward.

Abanyamujyi ni bo bafite Super Coupe iheruka gukinirwa mu 2019 ubwo batsindaga Rayon Sports mu gihe APR FC iheruka icyo gikombe mu 2018 itsinze Mukura VS.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 30 Frw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo