Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Afurika y’Epfo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi 2022, aho izakinira na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

U Rwanda ruzakirwa na Mozambique ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022, saa Kumi n’ebyiri.

Ikipe y’Igihugu irangajwe imbere na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri iki Cyumweru saa Tatu mu gihe biteganyijwe ko igera i Johannesburg saa Cyenda z’amanywa.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi 21 mu gihe Rafael York ukina muri Suede na Meddie Kagere ukina muri Tanzania, bagomba gusanga bagenzi babo muri Afurika y’Epfo, bakazahagera ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.

Abakinnyi bari bahamagawe basigaye ni Byiringiro Lague wa APR FC, Buregeya Prince na we wa APR FC, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports, Niyigena Clement wa Rayon Sports na Ishimwe Christian wa AS Kigali.

Abakinnyi 23 umutoza yajyanye muri Afurika y’Epfo:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).

Ba Rutahizamu: Danny Usengimana (Police FC), Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC).

Nishimwe Blaise ari kumwe na Kwizera Olivier

Manzi Thierry ukinira AS FAR muri Maroc

Umunyezamu Ntwari Fiacre na Mugunga Yves

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi yajyanye n’abandi muri Afurika y’Epfo

Muhire Kevin ukina hagati asatira izamu

Niyomugabp Claude na Ruboneka Bosco

Kimenyi Yves na Serumogo Ali

Abatoza b’Amavubi ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

Mugunga Yves, Nsabimana Aimable na Ntwari Fiacre berekeza muri Afurika y’Epfo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo