Amavubi yatsinze Sudani mu mukino wasojwe n’imirwano

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire uheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani 1-0 ku wa Gatandatu.

Uyu rutahizamu akaba yari inshuro ye ya kabiri ahamagawe mu ikipe y’igihugu kuko ubwa mbere yahamagawe muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa gicuti muri Maroc, gusa ntiyabashije gutsinda.

Yongeye kwitabazwa mu mikino 2 ya gicuti Amavubi yateguye na Sudani yabereye mu Rwanda.

Umukino umwe wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarinjiye mu kibuga asimbura, ni mu gihe undi wabaye uyu munsi aho yabanje mu kibuga, ni mikino yose yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Gerard Bi Goua byamusabye iminota 20 gusa kugira ngo abe afunguye konti ye y’ibitego mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Tuyisenge Arsene.

Abasore b’u Rwanda bagerageje gushaka ikindi gitego binyuze mu basore nka Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio binjiye mu kibuga basimbura ndetse na Sahabo Hakim wabanje mu kibuga usanzwe ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 wishimiwe cyane b’abanyarwanda.

Ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yari asoje umukino habayeho gushyamirana hagati ya Hakizimana Muhadjiri ndetse na Gadin Awad wa Sudani aho barwanye.

Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri ahungira mu rwambariro.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Gerard Bi Gohou yatsinze igitego cye cya mbere mu Amavubi

Bi Gohou yishimiye igitego nka Cristiano Ronaldo

Umukino wasojwe n’imirwano nyuma y’uko Hakizimana Muhadjiri akiniwe nabi agashaka kwihanira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo