Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo afata umwanya wa mbere

Ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert byahesheje intsinzi Amavubi imbere ya Afurika y’Epfo ihita inafata umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Karere ka Huye, byanatumaga umupira utabasha gutembera neza kubera amazi yari ari mu kibuga.

Ku munota wa 13, Amavubi yatsinze igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, Nshuti Innocent yawihereje imbere ye n’umutwe atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kuwukuramo.

Ku munota wa 28 w’umukino, Amavubi yari yakomeje kurusha ikipe ya Bafana Bafana, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’iki gitego, ba myugariro b’Amavubi bari bameze nk’abatangiye kwirara, baje gukora amakosa atatu bihera Afurika y’Epfo, ku bw’amahirwe ntihagira ikivamo.

Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota itatu, cyaje kurangira Amavubi akiyoboye umukino ndetse anayoboye itsinda rya gatatu (C) by’agateganyo.

Ku munota wa 45 igice cya kabiri kigitangira, Sibomana Patrick ukinira Gor Mahia yo muri Kenya yasimbuye Byiringiro Lague wa Sandvikens IF yo muri Sweden, nyunma Hakim Sahabo ahita ahagurutswa ngo yishyushye , aho yakomewe amashyi menshi n’abafana.

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo Muhire Kevin, nyuma havamo Nshuti Innocent asimburwa ba Mugenzi Bienvenu. Nyuma y’iminota ine gusa Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert.

Ikipe ya Afurika y’Epfo yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko umunyezamu Ntwari Fiacre ababera ibamba, iminota ine yongeweho irangira nta mpinduka.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubu u Rwanda ruyoboye itsinda n’Amanota 4, iyi mikino ikazakomeza umwaka utaha mu kwa Gatandatu.

Ikipe ya Afurika y’Epfo yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko umunyezamu Ntwari Fiacre ababera ibamba, iminota ine yongeweho irangira nta mpinduka.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubu u Rwanda ruyoboye itsinda n’Amanota 4, iyi mikino ikazakomeza umwaka utaha mu kwa Gatandatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda:Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Bizimama Djihad (c), Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent

Afurika y’Epfo: Ronwen Williams, Bongokuhe Hlongwane, Mihlali Mayambela, Aubrey Modiba, Teboho Mokoena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo