Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatewe mpaga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 yari yanganyijemo na Benin.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kumenyesha FERWAFA ko ikipe y’igihugu Amavubi yatewe mpaga ku mukino wo kwishyura wa Benin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo.
Wari umukino w’umunsi wa 4 wo mu itsinda L wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023 kuri Kigali Pelé Stadium warangiye ibihugu byombi binganyije 1-1.
Umukino ukirangira Benin yahise irega muri CAF ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite imiziro ari we Muhire Kevin kuko yari afite amakarita 2 y’imihondo, iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino ubanza wa Benin muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwavuze ko rwagendeye kuri raporo CAF yabahaye yo ku mukino ubanza wa Benin yatanzwe n’umusifuzi igaragaza ko abakinnyi babonye ikarita ari Mugisha Gilbert na Hakim Sahabo wahawe umutuku akaba ari na we wari utemerewe gukina umukino w’umunsi wa 4.
Kuri Kevin Muhire bireguye bavuga ko bagize ngo kuba umusifuzi atarayanditse yayihanaguye nabo bahita bamukinisha cyane ko na raporo ya CAF yatanzwe atari arimo.
CAF ikaba yamaze gufata umwanzuro kuri iki kirego aho Amavubi yatewe mpaga (3-0).
Atewe mpaga nyuma y’uko itsinda ry’abasifuzi basifuye uyu mukino bayobowe na Joshua Bondo yahagaritswe amezi 6 adasifura, Mogomotsi Morakile na Kitso Sibanda bari abasifuzi bo ku ruhande ndetse na Tshepo Mokani Gobagoba wari umusifuzi wa 4 bahagaritswe amezi 3.
Bivuze ko Amavubi azakira Mozambique mu kwezi gutaha ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 Mozambique na Benin zikagira 4 n’aho Senegal ikagira 9.