Amavubi yasesekaye i Johannesburg amahoro (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yageze i Johannesburg muri Afurika y’Epfo amahoro, nta mukinnyi ufite ikibazo na kimwe.

Yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa Yine n’iminota irindwi, inyura i Lusaka aho yageze kuri Kenneth Kaunda International Airport saa Sita n’iminota 11.

Saa Saba n’iminota 19 ni bwo yahagurutse i Lusaka yerekeza Johannesburg igera kuri O.R Tambo International Airport saa Cyenda n’iminota itatu.

Yahise ifata urugendo rw’iminota 38 yerekeza kuri Gold Reef City Park Hotel yegeranye na First National Bank Stadium izakira umukino u Rwanda ruzakirwamo na Mozambique ku wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri.

Kuri uyu mugoroba abakinnyi bahawe akaruhuko nta myitozo bakora, bazakora imyitozo ku wa Mbere aho izajya ikorerwa ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ni we uyoboye delegasiyo irimo abakinnyi 21, Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania na Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Suede bakazasanga bagenzi babo ku wa Mbere, tariki ya 30 Gicurasi 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo