Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere i Huye (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo ’Amavubi’ yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yitegura umukino wo kwishyura wo gushaka itike ya CHAN 2023 uzayihuza na Ethiopia ku wa 3 Nzeri 2022.

Umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma wahuje ibihugu byombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 26 Kanama 2022, warangiye binganyije ubusa ku busa.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda ivuye muri Tanzania ahabereye uwo mukino ubanza, Ikipe y’u Rwanda yahise ikomereza i Huye ahazabera umukino wo kwishyura.

Ku Cyumweru ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri iyi Stade ya Huye yakira abantu 7900 yari imaze iminsi ivugururwa kugira ngo ibashe kwakira imikino mpuzamahanga.

U Rwanda ruzaba rusabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo rwizere gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Cameroun mu mwaka ushize. Nirubigeraho, izaba ari inshuro ya gatanu muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo