Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ’Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo, yabereye ku kibuga cy’ikipe ya Mamelodi Sundwons kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Gicurasi 2022.
Amavubi ari kubarizwa i Johannesburg guhera ku Cyumweru aho yitabiriye umukino w’umunsi wa mbere mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
U Rwanda ruzakirwa na Mozambique muri uyu mukino uzabera kuri NFB Stadium ku wa Kane saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, abaknnyi b’Amavubi babyutse bananura imitsi, batembera mu mihanda y’i Johannesburg mu gihe saa Cyenda bakoreye imyitozo ku kibuga cya Mamelodi Sundowns.
Abakinnyi 21 bavuye i Kigali ni bo bakoze iyo myitozo. Rafael York wageze muri Afurika ku gicamunsi na Kagere Meddi utegerejwe uyu mugoroba, bazakorana na bagenzi babo ku wa Kabiri.
Nyuma yo gukina na Mozambique, Amavubi azahita agaruka mu Rwanda yitegure umukino azakiramo Senegal ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena, kuri Stade ya Huye.
Amafoto: FERWAFA
/B_ART_COM>