Amavubi yageze Tanger muri Maroc

Nyuma y’iminsi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi yari imaze yitegurira irushanwa rya Total CAF CHAN 2018 muri Tunisia, kuri ubu ikipe ubu yageze muri Maroc mu Mujyi wa Tanger aho azakinira imikino yo mu matsinda.

Mu gihe cyose Amavubi azaba akina CHAN 2018, azaba acumbikiwe muri Royal Tulip Hotel .

Mu mukino wa nyuma utegura CHAN 2018Amavubi y’u Rwanda yanyagiwe na Algeria ibitego 4-1. Ni umukino wakinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018 guhera saa cyenda n’igice ku isaha y’i Kigali. U Rwanda kandi rwanganyije na Namibia 1-1, umukino wagombaga kuruhuza na Sudani ntiwarangiye kubea imvururu zabaye ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40.

Mu mikino itatu ya gicuti Amavubi yatsinzwe ibitego bitanu, atsinda bibiri (Savio na Mubumbyi), abona n’ikarita imwe itukura yahawe Amran ku mukino wa Namibia.

Irushanwa rya CHAN 2018 rizatangirira ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo