Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu yageze muri Tanzania aho igiye gukina na Ethiopia umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2023.
Saa 12h50 ni bwo umutoza Carlos Alos Ferrer yahagarukanye n’abasore be bose uko ari 25 yahamagaye mu kwitegura uyu mukino. Delegasiyo y’u Rwanda yagiye iyobowe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Biteganyijwe ko Amavubi akora imyitozo muri Gym ni mu gihe ku munsi w’ejo saa 18h bazakorera imyitozo kuri Uwanja wa Mkapa, ikibuga kizakira uyu mukino ku munsi wo ku wa Gatanu.
Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.
Abakinnyi 25 umutoza yahagurukanye
Abanyezamu
- Mvuyekure Emery (Police FC)
- Ishimwe Pierre (APR FC)
- Ntwali Fiacre (AS Kigali)
Ba myugariro
- Ganijuru Elie (Rayon Sports)
- Niyomugabo Claude (APR FC)
- Nkubana Marc (Police FC)
- Serumogo Ally (Kiyovu Sport)
- Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
- Niyigena Clément (APR FC)
- Buregeya Prince (APR FC)
- Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)
- Bishira Latif (AS Kigali)
Abakina hagati
- Niyonzima Haruna (As Kigali)
- Nsabimana Eric (Police FC)
- Tuyisenge Arsene (Rayon Sports)
- Niyonzima Olivier (As Kigali)
- Mugisha Bonheur (APR FC)
- Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
- Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
- Niyibizi Ramadhan (As Kigali)
Ba rutahizamu
- Tuyisenge Jacques (As Kigali)
- Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)
- Muhozi Fred (Kiyovu Sport)
- Nshuti Dominique Savio (Police Fc)
- Ndayishimiye Dominique (Police Fc)