Amavubi U23 yageze muri Mali

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yageze muri Mali aho izakinira umukino wo kwishyura n’iki gihugu mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Maroc.

Amavubi yahagurutse saa Saba n’iminota 45 z’igicuku agera i Addis saa Kumi n’imwe n’iminota 55 za Ethiopia. Yageze muri Mali ku isaha ya saa munani na mirongo ine zo ku isaha yo muri Mali (saa kumi na mirongo ine ku isaha yo mu Rwanda.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Mbere yo guhaguruka, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye Amavubi U23 ati "Mwatweretse ko mushoboye, ni yo mpamvu Abanyarwanda bose babari inyuma. Mutsinde, ibindi natwe muzabitubaze."

U Rwanda rwageze muri iri jonjora rya kabiri rya rubanje gusezerera Libya.

Mu mukino ubanza wabereye i Huye ku wa 22 Ukwakira, u Rwanda na Mali byanganyije igitego 1-1.

Muhirwa Rukundo Jean Claude woherejwe na Minisiteri ya Siporo ngo aherekeze ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23

Higiro, umwe mu baganga b’Amavubi U23

Nuhu Asman na we ni umwe mu ikipe y’abaganga b’iyi kipe

Rwasamanzi Yves na Gatera Moussa batoza iyi kipe

Habyarimana Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA ari na we ukuriye ’delegation’, aganira n’umwe mu baturage bahuriye ku kibuga cy’indege

Ephrem Kayiranga wa Flash FM ari mu banyamakuru baherekeje iyi kipe ngo azageze umukino kubakurikira Flash FM

David Mugaragu wa RBA na we yaherekeje Amavubi U23

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo