Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yatangiye umwiherero wo kwitegura CECAFA y’abatarengeje iyo myaka igomba kubera muri Uganda guhera tariki 4 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023.
Ni umwiherero bari gukorera mu karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakinnyi b’iyi kipe y’igihugu bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA berekeza kuri La Palisse Hotel.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo bakoze imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Habimana Sosthene bahimba Lumumba. Yungirijwe na Bisengimana Justin. Kabalisa Calliopi niwe utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable niwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager).
Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muribo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry’u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza academies za Bayern Munich zo ku isi.
Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Assmra muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y’igihugu, Amavubi biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.
Ubwo yavugaga kuri iri rushanwa, Auka Gecheo uri mu buyobozi bwa CECAFA yavuze ko bishimiye ko aba bana babonye uburyo bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga bikaba bizabafasha kwitegura ijonjora ry’irushanwa rya Afurika ry’abatarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON) riteganyijwe umwaka utaha.
Abemerewe kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka ni abari hagati y’imyaka 11 na 15.
Abanyezamu:
Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors)
Mugisha Arsene (Spring Hope)
Nsengumuremyi Arafa (Mahembe)
Mutangwa Cedrick ( The Winners)
Ba myugariro
Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope)
Ukwibishaka Moustakim (The Winners)
Iradukunda Jean Christophe (The Winners)
Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy)
Ndahimana Angelo (Ushindi)
Abo hagati
Gisubizo Patrick (Umuri Fondation)
Irumva Nelson (Rwinkwavu)
Hagengimana Eric (Nilisarike Academy)
Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde)
Babizerimana Olivier (The Winners)
Dushime Jean Claude (KEFA)
Manzi Taufick (Amigo)
Uwineza Rene (Intare)
Fred Ishimwe (Mahembe)
Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners)
Ba rutahizamu
Akibal Lamar Ntwali (Intare)
Tuyishimire Gilbert (Amigo)
Iradukunda Patrick (APEX TC)
Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy)
.
TECHNICAL STAFF:
1. HEAD COACH : HABIMANA SOSTHENE
2. ASS.COACH: BISENGIMANA Justin
3. GOALKEEPER COACH: KABALISA Calliope
4. TEAM MANAGER: NTARENGWA Aimable
5. TEAM DOCTOR: TUYISENGE Jean de Dieu
6. PHISIOTHERAPIST: BAZATSINDA Francis
6. PHISIOTHERAPIST: SAMUEL
7. KIT MANAGER: BIZIMANA Patrick
8. KIT MANAGER: MUNYANEZA Jacques
9. PHOTOGRAPHER ; RENZAHO Christophe
Bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo
Uyu yari yaherekeje murumuna we
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo bahuriye kuri FERWAFA bafata imodoka iberekeza mu Bugesera aho bagiye gukorera umwiherero
Habimana Sosthene bahimba Lumumba usanzwe ari umutoza wa Musanze FC niwe mutoza mukuru w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 15. Yahaye ikaze aba bana ababwira ko igihugu cyose kibitezeho kwitwara neza ndetse n’ejo heza h’ikipe nkuru y’Amavubi makuru n’umupira w’amaguru muri rusange
Babanje gukora isuzuma ngo harebwe urwego rw’ingufu bariho , umutoza amenye ibyo babura byo kubongerera
Nshimiyimana Kazungu Celestin wavuye muri The Winners y’i Muhanga ari nayo yatanzemo abakinnyi benshi
Bisengimana Justin, umutoza wungirije w’Amavubi U15
Munyaneza Jacques bahimba Rujugiro ari muri ba Kit Managers b’iyi kipe
Bizimana Patrick bahimba Mamadu na we ni Kit Manager
Ntarengwa Aimable niwe Team Manager w’iyi kipe
Aimable Ntarengwa, Team manager w’Amavubi U15
I buryo hari Kabalisa Calliopi,umutoza w’abanyezamu
Tuyisenge Jean De Dieu, umuganga mukuru w’iyi kipe
PHOTO &VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>