Amavubi y’abatarengeje 23 yanganyije na RDC - AMAFOTO

Ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, iguye miswi n’ikipe ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Ni umukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Kuko umukino wabereye hafi y’umupaka wa RDCongo ukanitabirwa n’abafana benshi baturutse muri icyo gihugu, nta muntu wemerewe kwinjira mu stade atabanje gupimwa Ebola.

Ubusanzwe tta muntu wese winjira ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo adasuzumye niba nta kimenyetso cya Ebola afite ariko cyane cyane umuriro. Ni imwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda. No kuri Stade Umuganda niko byari bimeze.

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya Congo ni yo yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego, aho yarushaga Amavubi guhererekanya imipira mu kibuga hagati.

Ku munota wa 68, Nshuti Savio yari yatsinze igitego cy’u Rwanda ariko umusifuzi aracyanga kuko yemeje ko yari yaraririye ubwo Nshuti Innocent yamuherezaga umupira.

Muri uyu mukino u Rwanda rwabonye amakarita atatu y’umuhondo , Nsabimana Aimable, Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya na Muhire Kevin nibo bazihawe biturutse ahanini ku makosa menshi u Rwanda rwakoreye ku bakinnyi ba RDCongo.

Muri rusange ku ruhande rw’u Rwanda, ubwugarizi bwitwaye neza cyane. Mutsinzi Ange niwe wakoze akazi gakomeye kuko hari n’igitego yakuriyemo ku murongo w’izamu ku munota wa 78. Ku ruhande rwa RDCongo, myugariro Dieu Merci Mukolo Amale yagaragaje ubuhanga. Yakinaga ku ruhande rw’i buryo ariko akazamuka akanatanga imipira myiza yashoboraga kuvamo ibitego.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakoze impinduka 3. Ku munota wa 71, Manishimwe Djabel yasimbuwe na Leopold Marie Gueulette Samuel usanzwe ukina mu Bubiligi mu ikipe ya KAA Gent., Byiringiro Lague asimburwa na Patrick Mugisha usanzwe akinira Marines FC naho ku munota wa 78 Biramahire Abeddy asimbura Nshuti Innocent.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 20 Ugushyingo 2018 i Kinshasa. Izakomeza hagati y’u Rwanda na RDCongo izahura na Maroc. Izarokoka aya majonjora izaba ibonye itike o kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Uko indi mikino yo muri iri jonjora yagenze:

Mauritius 0-5 Kenya
Burundi 2-0 Tanzania
Ethiopia 4-0 Somalia
Uganda 1-0 South Sudan
Seychelles 1-1 Sudan

Umupira urema ubushuti...abafana ba RDCongo baganira na Rwarutabura mbere y’umukino

Abafana ba RDCongo bari bahari ari benshi kandi bafite ibiranga ko bashyigikiye ikipe yabo

Yabonye hari buze abafana ba RDCOngo ahitamo kuhashakira isoko ryo gusiga amarangi abafana

Uyu mumotari na we yatwaraga abagenzi ariko anagaragaza ko Amavubi ari ku mutima

Buri wese winjiraga bamusuzumaga umuriro ngo barebe ko nta bimenyetso bya Ebola afite kuko abafana benshi bari baturutse muri RDCongo kandi ikaba ibarizwamo iki cyorezo

Abafana b’Amavubi nabo bagaragazaga ko bayashyikiye

Staff Technique y’Amavubi

Ntwari Fiacre niwe warinze izamu ry’u Rwanda

11 Amavubi yabanje mu kibuga:Fiacre Ntwari, Jean Paul Ahoyikuye, Mutsinzi Ange, Blaise Itangishaka, Djabel Manishimwe, Muhire Kevin, Aimable Nsabimana, Prince Buregeya, Lague Byiringiro,Dominique Nshuti Savio,Innocent Nshuti

11 RDC yabanje mu kibuga :Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix, Balongo Lissondja, Dieu Merci Mukolo Amale, Glody Likonza, Tshibuabua Tresor, Jackson Muleka, Kayembe Deo

Abatoza ba RDCongo...iburyo hari Christian Nsengi, umutoza mukuru wa RDCongo U23

Nshuti Innocent niwe washakiraga Amavubi ibitego

Savio yakunze guhangana na Dieu Merci wigaragaje cyane ku ruhande rwa Congo

Manishimwe Djabel utigaragaje cyane muri uyu mukino ndetse aza gusimburwa Samuel G. mu gice cya kabiri

Ahishakiye Jean Paul bakunda kwita Mukonya usanzwe akinira Kiyovu SC

Biramahire Abeddy yabanje hanze yinjira asimbura Nshuti Innocent

Mutsinzi Ange Jimmy witwaye neza cyane muri uyu mukino

Prince wari uyoboye ubwgugarizi bw’u Rwanda

Glody Likonza ni umwe mu bakinnyi ba RDCongo bagoye Amavubi y’u Rwanda

Kayembe Edo wahushije igitego cyakuwemo na Mutsinzi Ange

RDCongo yakunze guhusha uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ni umwe mu barebye uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • mupenzi Jean d’Amour

    Mugheni Fabrice nagaruke mu muryango mugali w’ikipe y’Imana arebe niba yatoroka abashaka gupfukirana impano ye nabona amakipe ari kurwego rurenze championat yu rwanda azigendere ajye kwihahira bienvenu broo!!!!!!!!!

    - 15/11/2018 - 22:39
Tanga Igitekerezo