Amavubi y’abagore yatangiye imyitozo yitegura DRC (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi y’abagore yatangiye imyiteguro y’umukino wa gishutio izakina na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru tariki 24 Werurwe, 2019 mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 nibwo Amavubi y’abagore yatangiye imyitozo ari gukora 2 ku munsi : Mu gitondo na nimugoroba. Iyi kipe iri gutozwa na Habimana Sosthene bakunda kwita ’Lumumba’.

Ni mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya FIFA avuga ko mu gihe cy’ikiruhuko(FIFA International Break) amakipe y’abagore nayo azajya akina imikino ya gicuti.

Ikipe y’igihugu y’abagore kandi iranitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania mu Ugushyingo 2019.

Sosthene avuga ko intego nyamukuru y’uyu mukino ari ukurushaho gutegura ikipe y’igihugu y’abagora y’ahazaza.

Si ubwa mbere Sosthene atoje mu ikipe y’igihugu y’abagore kuko muri 2016 ubwo iyi kipe yakinaga imikino ya CECAFA yabereye Uganda yari yungirije Nyinawumuntu Grace wari umutoza mukuru.

kipe y’igihugu ya Congo iheruka gukina 2016 ubwo bashakaga itike y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abagore iri kwitegura DRC

Umutoza Sosthene niwe uri gutoza iyi kipe

Kalimba Alice mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo