Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru y’Abagore yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere wa CECAFA Women Challenge Cup ya 2022, wabaye kuri uyu wa 1 Kamena 2022.
Ni umukino watangiye saa Kumi muri Uganda zikaba saa Cyenda zo mu Rwanda, ariko iminota 90 irangirira mu biganza by’Ikipe y’Igihugu ya Uganda bita Crested Cranes itsinze u Rwanda ibitego 2 -0.
Ni ibitego byose byatsinzwe na Fazila Ikwaput harimo igitego yatsinze mu gice cya mbere ku munota wa 39, ndetse igice cya kabiri kigitangira ahita atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49.
U Rwanda rwari rumaze imyaka isaga itatu rutitabira imikino ya CECAFA y’abagore, rwari rufite ikizere ko nibura bashobora gukira inota kuri Uganda rukazihanganira na Djibouti n’u Burundi bari mu itsinda rimwe.
Umukino wari wabanje wahuje ikipe y’igihugu ya Djibouti yatsinzwe n’u Burundi ibitego 3-0 byatsinzwe na Bukuru ku munota wa 36, Niyonkuru atsinda ibindi bibiri ku munota wa 38 na 90.
Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022, ikina n’u Burunda saa Kumi za Kampala, saa Cyenda za Kigali.