Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore "Amavubi" yasezerewe muri CECAFA itarenze amatsinda nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri yahuyemo n’u Burundi ku bitego 2-1, kuri uyu wa Gatanu.
Amavubi y’Abagore yagiye gukina uyu mukino wabereye kuri FUFA Technical Centre i Njeru muri Jinja, asabwa gutsinda kuko yari yatakaje umukino wa mbere yahuyemo na Uganda.
U Burundi bwafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Sandrine Niyonkuru ku munota wa 13 nyuma yo kuroba umunyezamu Nyirabashyitsi Judith wari uhagaze ahagana imbere.
Byasabye gutegereza umunota wa 37, Amavubi yishyurirwa na Usanase Zawadi ndetse kugeza icyo gihe byose byari bigishoboka ku mahirwe y’u Rwanda yo gukomeza mu irushanwa rwaherukaga gukina mu 2018 ubwo rwari rwaryakiriye.
Icyizere cy’ikipe itozwa na Habimana Sosthène cyayoyotse ubwo u Burundi bwinjizaga igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe na Niyonkuru Sandrine ku munota wa 78.
Gutsindwa k’u Rwanda byatumye rusezererwa rutarenze Itsinda nubwo rusigaje umukino ruzakina na Djibouti ku Cyumweru.
U Burundi bwageze muri 1/2 kuko bwagize amanota atandatu kimwe na Uganda yanyagiye Djibouti ibitego 5-0 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.
/B_ART_COM>