Amavubi U23 yasezerewe na Mali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.

Ku wa Gatandatu ni bwo Mali U23 yakiriye u Rwanda kuri Stade 26 Mars i Bamako, hari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije mu Rwanda 1-1, ndetse Amavubi U23 yasabwaga gutsinda uyu mukino cyangwa kunganya hejuru y’igitego kimwe kugira ngo akomeze mu kindi cyiciro.

Ntabwo aba basore b’Amavubi baje koroherwa na Mali yakiniraga imbere y’abafana bayo.

Kalifa Traore ku munota wa 41 yaje kubonera Mali igitego cyatandukanyije amakipe yombi.

Abasore b’u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Nyuma yo gusezerera u Rwanda, Mali izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Burkina Faso na Senegal.

Bamwe mu banyarwanda baba muri Mali bari baje gushuyigikira abasore b’Amavubi U23

Habyarimana Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA ari na we wari uyoboye Delegation

Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo