Amavubi U23 yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Mali (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yaraye ikoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mali kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Igihugu imaze iminsi icyenda i Huye aho yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda.

Ku myitozo yo ku wa Kane, Amavubi yasuwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Oiviier, wasabye abakinnyi n’abatoza kongera kwitwara neza nk’uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya bahuye mu ijonjora rya mbere, ababwira ko Abanyarwanda bose babari inyuma.

Ati “Tuzahera hano twitware neza, ibindi by’umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.”

Imyitozo ya nyuma yabereye kuri Stade Kamena ku wa Gatanu, yarebwe n’Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais.

Amavubi U-23 arajya gukina uyu mukino ari mu mwuka mwiza, ni nyuma y’uko yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri Nzeri.

Nyuma yo gukina umukino ubanza, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ku wa Mbere ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu, irya nyuma, rizatanga itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizakirwa na Maroc mu 2023.

Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisports, Munyanziza Gervais, yarebye imyitozo ya nyuma y’Amavubi

Umutoza Yves Rwasamanzi aganira na Kapiteni w’Amavubi U23, Niyigena Clement

Rwasamanzi aganira na Hakizimana Adolphe, Visi Kapiteni w’Amavubi U23

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo