Amavubi U23 yakoze imyitozo mbere yo kwerekeza muri Mali (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yakoreye imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Mali aho izakinira umukino wo kwishyura n’iki gihugu mu gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Maroc.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa Sita kugeza saa Munani zo kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi bose bakoze iyi myitozo usibye Nsabimana Denis wavunitse mbere y’umukino ubanza ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa Gatandatu, akaba atari bujyane n’abandi.

Umutoza mukuru Rwasamanzi Yves yavuze ko ahagurukana abakinnyi 24 .

Umutoza wungirije w’Amavubi makuru Jacint Magriñá ari kumwe n’iyi kipe ndetse arajyana nayo nyuma y’uko amaze iminsi abafasha.

Amavubi arahaguruka saa Saba n’iminota 45 z’igicuku igere i Addis saa Kumi n’imwe n’iminota 55 za Ethiopia.

Izahahaguruke ejo saa Yine n’iminota 44 z’i Addis, igere i Bamako saa Munani n’iminota 40 zaho.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo