Amavubi U23 yakoreye imyitozo kuri Stade du 26 Mars (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’Abatarengeje imyaka 23 yakoreye imyitozo kuri Stade du 26 Mars iberaho umukino wo kwishyura n’ikipe ya Mali.

Amavubi U23 yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri, agiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Mali, uba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira guhera saa kumi n’imwe ku isaha yo muri Mali, saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Amakipe yombi ari gukina ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Mu mukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Mali igitego 1-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya ku giteranyo cy’ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Icyo ni cyo kizahuriramo ibihugu 14 bizishakamo 7 hakiyongeraho na Maroc ya munani izacyakira bigakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 mu batarengeje iyo myaka.

Hagati hari Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye ’delegation’ y’Amavubi

Rutayisire Jackson, Team Manager w’Ikipe z’igihugu zose z’Amavubi

Jonathan ushinzwe umutekano

Bakoreye imyitozo kuri Stade du 26 Mars iri bubereho umukino ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo muri Mali (saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda)

Ephrem Kayiranga wa Flash FM arogeza uyu mupira

Mugaragu David wa RBA na we arawogeza kuri Radio Rwanda

Jacint Magriña Clemente usanzwe ari umutoza wungirije mu Mavubi makuru yaherekeje iyi kipe ngo arebe uko abakinnyi bayo bitwara, bazakomeze gukurikiranwa havemo abakinira ikipe ya CHAN

Muhirwa Rukundo Jean Claude woherejwe na Minisiteri ya Siporo ngo aherekeze ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo