Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 nibwo ikipe y’igihugu, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yagarutse mu Rwanda.
Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege cya Kabombe ku isaha ya saa saba z’amanywa.
Yakomereje i Huye aho agomba gukinira umukino wo kwishyura ikipe ya Libya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje iyo myaka.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kabiri tariki 27 Nzeri 2022 i kuri Stade ya Huye guhera saa cyenda z’amanywa.
Umukino ubanza Libya yari yatsinze Amavubi 4-1.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>