Amavubi U23 akomeje imyitozo itandukanye i Bamako (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’Abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo i Bamako aho izakirirwa na Mali mu mukino wo kwishyura.

Amavubi U23 yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri, agiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Mali, uzaba tariki 29 Ukwakira.

Amakipe yombi ari gukina ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Mu mukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Mali igitego 1-1.

Kuva ku wa Gatatu, Amavubi ari gukorera imyitozo kuri Stade Modibo Keita mu gihe kandi no kuri uyu wa Kane, yakoreye imyitozo muri ’gym’.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya ku giteranyo cy’ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Icyo ni cyo kizahuriramo ibihugu 14 bizishakamo 7 hakiyongeraho na Maroc ya munani izacyakira bigakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 mu batarengeje iyo myaka.

Imyitozo yo muri Gym

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo