Amavubi U-23 yerekeje muri Libya (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yaraye ifashe indeye yerekeza muri Libya gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa Gatatu saa 23:25.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Ikipe y’Igihugu iri kubarizwa i Istanbul muri Turikiya aho yageze ivuye i Doha mu gihe yerekeza i Benghazi saa Moya z’umugoroba, igakora urugendo rw’amasaha abiri.

Umutoza w’Amavubi U-23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko intego bajyanye muri Libya ari ukwitwara neza, by’umwihariko bakabona igitego cyo hanze.

Yagize ati "Intego ni ukwitwara neza mu mukino ubanza. Dufite intego yo gutsinda ... tugomba gushakisha igitego cyadufasha kugira ngo tuzabone intsinzi ku mukino ukurikiyeho."

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yavuze ko bahagurutse mu Rwanda bagiye guhangana ndetse bakagaragaza icyo bashoboye.

Ati “Tugomba kwerekana ko hari icyo dushoboye kandi bishobora no kudufasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru rero tugiye hariya tugiye guhangana ku buryo hari ikintu gikomeye tuzagaragaza.”

Yakomeje yizeza Abanyarwanda ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo babone intsinzi babitezeho.

Ati “Navuga ko umwuka ari mwiza kuko buri umwe arisanga kuri mugenzi we, turumvikana kandi dushyize hamwe muri rusange, ndizeza Abanyarwanda ko twiteguye gutanga ibyo dushoboye byose.”

Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément na Ishimwe Jean Pierre bakinira APR FC, bo bamaze kugera muri Libya nyuma yo kuva muri Tunisia aho bari bajyanye n’ikipe yabo mu mikino ya CAF Champions League.

Umukino Libya izakiramo u Rwanda uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri, saa Moya z’ijoro.

Uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo